-
Notifications
You must be signed in to change notification settings - Fork 2
Commit
This commit does not belong to any branch on this repository, and may belong to a fork outside of the repository.
chore: autopublish 2024-11-04T17:00:29Z
- Loading branch information
1 parent
ceaa817
commit 2238dc4
Showing
8 changed files
with
121 additions
and
22 deletions.
There are no files selected for viewing
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
Original file line number | Diff line number | Diff line change |
---|---|---|
@@ -1,7 +1,18 @@ | ||
--- | ||
title: Icyigisho | ||
title: "Kwicisha Bugufi: Yohana Umubatiza Yongera Kubihamya" | ||
date: 03/11/2024 | ||
--- | ||
|
||
### Turacyari gukora aya migisho | ||
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center> | ||
Icyigisho cya 2 gisobanura uburyo guhamya Yesu kwa Yohana Umubatiza kwazanye kuri Yesu abigishwa ba mbere aribo - Andereya na Yohana, Petero, Filipo na Natanayeli. Umuntu ashobora kwibaza ko kuba Yohana Umubatiza, yarahamije ibya Yesu, umurimo we wari urangiye. Ariko yongeye kujya agaragara incuro zitari nke mu butumwa bwiza bwa Yohana. | ||
|
||
`Soma mu butumwa bwiza bwa Yohana 3:25-36. Ni mu buhe buryo Yohana Umubatiza yigereranya na Yesu?` | ||
|
||
Ukutumvikana hagati y'abigishwa ba Yohana Umubatiza n'Abayuda batavuzwe amazina ku kijyane no kwezwa, ikibazo cyo kwigisha abantu bakemera kubatizwa cya gikomeye (_gereranya n'ibivugwa muri Mariko 1:4, 5_). Igitangaje, igihe abigishwa be bazaga kureba Yohana, nta gushidikanya bagize mu gukemura icyo kibazo, bazanye Yesu bavuga bati, "Arabatiza n'abantu bose baramusanga" (Yohana 3:26). Ntabwo bigoye gutahura ko bari bafitiye ishyari Yesu - kugirira ishyari umutware wabo, nabo bari baryifitiye. | ||
|
||
Byose byari byoroheye Yohana ngo nawe abe yamugirira ishyari, ariko ntabwo ari ko byagenze, ntabyo yakoze, kuko yari azi icyazanye Yesu. Ibiramambu, yibukije abigishwa be ko atigeze ashaka kujya mu mwanya wa Kristo. Ibitandukanye n'ibyo: ni uko yaje kumumenyesha abantu, kumutegurira inzira, no guhamiriza abantu ibye (Yohana 1:6-8). | ||
|
||
Akoresheje imvugoshusho y'ubukwe, ubwe yiyise _incuti y'umukwe_, mu gihe Yesu ariwe _mukwe_. Umugeni agomba kuba ubwoko bw'Imana (_gereranya n'ibivigwa muri Hoseya 2:16- 23, Yesaya 62:1-5_). Hanyuma, mu magambo agaragaza ugukomera nyako kwa Yohona, aravuga ati, "Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi" (Yohana 3:30). | ||
|
||
Muri Yohana 3:31-36 hakomeza havuga itandukaniro riri hagati ya Yesu na Yohana, hagaragaza isumbwe rya Mesiya ku wamubanjirije amuteguriza. Duhereye ku guhamya kwa Yohana ahamya ibya Yesu, igitekerezo cyo guhamya cyongera gushimangirwa. Abazumva ibye bakizera Yesu babikiwe ubugingo buhoraho. Abatamwemera bakomeza kuba munsi y'umujinya w'Imana. Icyo nicyo iri somo rivuga; Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16, 17). Ariko abazanga iyo mpano baherewe ubuntu, bazishyura ikiguzi cy'ibyaha byabo aricyo rupfu rw'iteka ryose. | ||
|
||
`Ni mu buhe buryo twakwiga icyigisho cyo gucabugufi, tukiyoroshya imbere y'Imana n'abantu? Ni iki twakwigira ku rugero rwa Yohana ahangaha cyijyanye no kwicishabugufi k'umuntu?` |
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
Original file line number | Diff line number | Diff line change |
---|---|---|
@@ -1,7 +1,18 @@ | ||
--- | ||
title: Icyigisho | ||
title: Imyumvire Mishya Kuri Mesiya | ||
date: 04/11/2024 | ||
--- | ||
|
||
### Turacyari gukora aya migisho | ||
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center> | ||
`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 1:32-36. Ni iki Yohana Umubatiza avuga ahangaha cyerekeye Yesu abantu batari biteguye kubera kumara igihe kinini bategereje Mesiya?` | ||
|
||
Abayuda bari bategereje Mesiya wari kuzababatura ubutegetsi bw'Abaroma. Kubera ko bari bamaze igihe kinini bakandamizwa, Abayuda bizeraga ko Mesiya atazakuraho ingoma y'Abaroma gusa, ahubwo ko azanashyiraho ingoma y'Abayuda, bagahinduka igihugu gikomeye kandi cy'igihangange. Nyamara amagambo ya Yohana wise Yesu "Umwana w'Intama w'Imana", nubwo ibyo byerekezaga ku kuzaba impongano y'ibyaha, umubare munini wabo ntiwabisobanukiwe. Bashobora kuba batarigeze bamenya ibyo Yohana yavugaga namba. | ||
|
||
Niyo mpamvu, mu butumwa bwe, Yohana yashatse guhindura imyumvire yabo ku byerekeye Mesiya kugira ngo bamenye Yesu nk'Umwami wari kuzaza asohoza ubuhanuzi bw'ibyavuzwe kuri Mesiya, n'ibyo azakora. Ntabwo yari kuza nk'umutegetsi mu bya politiki na gisirikare ahubwo ko yari kuza aje kwitambaho igitambo cy'ibyaha by'ab'isi. Uwo niwo wari umugambi we nyamukuru. Gusa nyuma y'icyo gihe, igihe byose byari kuba birangiye, yari kuzimika ingoma ye itazahangaka (soma muri Daniyeli 7:18). | ||
|
||
"Mu kubatizwa kwa Yesu, igihe Yohana yamwerekanaga nka Ntama w'Imana, hari hongerewe umucyo mushya mu murimo wa Mesiya. Ibitekerezo by'umuhanuzi byari byerekeje ku magambo ya Yesaya ngo: "Ntiyabumbura akanwa nk'umwana w'intama bajyana kubaga." Yesaya 53:7." -Ellen White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_, p. 96 (ingeri ya 2018). | ||
|
||
Muri Yohana 1:31, Yohana Umubatiza aravuga ngo: "Icyakora, sinari muzi". None se Yohana Umubatiza yaje kumenya ate ko Yesu ari we Mesiya? Igisubizo ni uko Uwiteka Imana wohereje Yohana Umubatiza yari yaramubwiye mbere hose aya magambo: "Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge. 'Narabyiboneye none ndahamya ko uwo ari we Mwana w'Imana""(Yohana 1:33, 34)BII. Mu yandi magambo, Imana yahishuriye Yohana ko Yesu yari Mesiya. | ||
|
||
"Kristo ni we mbaraga z'Imana kandi ni ubwenge bwayo" (1 Abakorinto 1:24). Yesu ni bwenge kandi akaba na Kristo wavuye ku Mana ubwayo binyuze mu bubasha buhindura bwa Mwuka. Iyo ntero iboneka incuro nyinshi mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana. Agakiza ntikava mu bucurabwenge bw'ab'isi, ubumenyi bwa siyansi, cyangwa mu buhanga bunitse. Gaturuka gusa ku Mana, kagahabwa ufite umutima wiyeguriye Imana binyuze mu kwizera no kumvira Yesu. | ||
|
||
`Mbese twamenya dute ukuri kw'ibya Yesu n'impongano y'ibyaha byacu, tutabanje kumuhishurirwa tukamumenya? Noneho rero, ni kuki kumenya Bibiliya n'ibyo itwigisha byerekeye Yesu ari ingenzi cyane kuri twe?` |
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
Original file line number | Diff line number | Diff line change |
---|---|---|
@@ -1,7 +1,20 @@ | ||
--- | ||
title: Icyigisho | ||
title: Kwemererwa no Kwangwa | ||
date: 05/11/2024 | ||
--- | ||
|
||
### Turacyari gukora aya migisho | ||
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center> | ||
Icyigisho cya 2 gisobanura ibijyanye no kugaburira abantu ibihumbi bitanu bivugwa muri Yohana ariko kikaba kitavuga umugabane uheruka w'iyo nkuru, ariyo tugiye kwiga ahangaha. | ||
|
||
`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 6:51-71. Ni iki Yesu yavuze ko abantu bafiteho ingorane zo kwemera?` | ||
|
||
Bamaze kugaburirwa na Yesu mu buryo bw'igitangaza, abantu bari biteguye kumwimika ngo ababere umwami (Yohana 6:1-15). Ariko mubyo yaje kubabwira nyuma yaho mu isinagogi I Kaperenawumu, yababwiye ubusobanuro nyabwo bw'icyo gitangaza mu buryo bwa mwuka avuga ati, "Ni jye mutsima w'ubugingo" (Yohana 6:35). Yasobanuye mu buryo burambuye iby'uwo mutsima avuga ko ari umubiri we azatanga kubw'abari mu isi (Yohana 6:51). | ||
|
||
Iyo mvugo yahumuye amaso y'imbaga y'abantu bari aho bamenya ko Yesu atazigera ababera umwami wo kuri iyi si. Ntabwo yari yiteguye kumva iby'imitekerereze y'ab'isi. Banze guhinduka, byashoboraga guhindura uburyo batekerezaga, kugira ngo babe bahinduka bakamenya kandi bakakira Yesu nka Mesiya. Abenshi mu bigishwa be bamusize aho, barorera gukomeza kugendana nawe (Yohana 6:66). | ||
|
||
Mu buryo bw'imitekerereze ya kimuntu, ibyo bishobora kuba byari bigoye Yesu. Ubushake bw'iyo nteko y'abantu bwari bushimishije. Mbese hari uwanga gukundwa? Ariko kubona abantu basubira inyuma bakifata, bibaza ku muntu, bica intege. Kubona abantu bamusigaho bakigendera, Yesu yaribajije, biramera bite na ba bandi cumi na babiri nibagenda. | ||
|
||
Icyo gihe nibwo Petero yahamije ibye mu buryo butangaje, ikindi gihamya cy'uwo Yesu ariwe n'icyo afite. "Simoni Petero aramusubiza ati, 'Databuja, twajya kuri nde? Ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye, tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana.'"(Yohana 6:68, 69). | ||
|
||
Abigishwa ba Yesu bari bamaranye nawe igihe kigera ku mwaka, bagendana nawe, babona ibitangaza akora, bumva ibibwirizwa bye. Bari bazi neza ko nta wundi bamugereranya nawe bakurikije uko bamubonye. Kumwemera byari bisigaye ku ruhande rwabo, hatitawe kubyo bahuraga nabyo, uwo mugabo yari Mesiya nubwo bari batarasobanukirwa neza umugambi w'icyamuzanye. Babisobanukiwe nyuma yo gupfa no kuzuka kwe. | ||
|
||
`Ni irihe somo twakura muri icyo gitekerezo cyerekeye ukuri abenshi batarasobanukirwa bakaba bibeshya. Ni ukubere iki ibyo tugomba kubisobanukirwa, cyane ko ibijyanye no kwizera kwacu kutazwi na benshi, yemwe ndetse n'umubare munini w'abiyita abakristo?` |
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
Original file line number | Diff line number | Diff line change |
---|---|---|
@@ -1,7 +1,20 @@ | ||
--- | ||
title: Icyigisho | ||
title: Ubuhamywa bwa Data wa Twese | ||
date: 06/11/2024 | ||
--- | ||
|
||
### Turacyari gukora aya migisho | ||
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center> | ||
Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana butangira avuga iby'ijambo (_lagos_) aribyo bisobanuye kuba hamwe n'Imana, kuba hamwe n'Imana Data (Yohana 1:1). Igiha Jambo yahindukaga umubiri, Mwuka yahamije ibya Yesu amutindaho igihe yabatizwaga (Yohana 1:32-34). Ariko n'Imana Data nawe yahamije ibya Yesu mu gihe cy'umurimo we hano ku isi. | ||
|
||
`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 5:36-38. Ni iki Yesu avuga ahangaha cyerekeye Data?` | ||
|
||
Yesu yahuzaga Imana Data n'ibikorwa n'ibitangaza yakoraga. Yari asobanukiwe neza ko Se ariwe wamwohereje kandi akaba ahamya ibye. | ||
|
||
`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 3:17, Matayo 17:5, Mariko 1:11, no muri Luka 3:22 (soma no 2 Petero 1:17, 18). Mbese Imana Data we avuga iki kuri Yesu?` | ||
|
||
Ku mubatizo wa Yesu, Imana Data na Mwuka Wera bifatanyije na Mwana mu kwizihiza icyo kikorwa cy'ingenzi: cyatangizaga umurimo n'inshingano bya Yesu hano ku isi. Muri icyo gihe Imana Data yavuze ko Yesu ari Umwana we akunda, akamwishimira. Ariko, igihe Kristo yari ageze mu bihe bikomeye by'umurimo we, Imana Data yongeye kuvuga, muri icyo gihe amagambo yavuze ko yanditswe mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana. | ||
|
||
Ibintu byari bigeze ku musozo w'iminsi iheruka y'umurimo wa Yesu hano ku isi. Abayobozi b'idini bananiwe kumuhagarika (soma muri Yohana 12:19), bashakaga kumwica, birenze uko bari barigeze babigerageza. Igitero cy'abantu cyaramusakije, cyane cyane abantu bashakaga kumwumva barushagaho kwiyongera, bashaka kumukurikira kubera inkuru yo kuzura Lazaro yari imaze gukwira hose (Yohana 12:17, 18). Yemwe ndetse n'Abagiriki bashakaga kureba Yesu. | ||
|
||
Kuri iyo ngingo, mu gusubiza amagambo ya Yesu yanditswe muri Yohana 12:28 agira ati: "Data ubahiriza izina ryanjye", Imana Data yongera kuvuga iri mu ijuru iti: "Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza" (Yohana 12:28). | ||
|
||
Nk'uko twabibonye, isaha ya Yesu yo kubahishwa yari iyo kumusaraba. Niyo mpamvu ibya Data byo uhamya Yesu biganisha ku gitambo gikomeye cya Ntama w'Imana ukuraho ibyaha by'ab'isi. Ni ukugera ku musozo k'umurimo wo ku isi. Urupfu rwe yapfuye mu kimbo cyacu cyari igihano cyuzuye cy'ibyaha byacu, kandi muri we, binyuze mu kwizera, ntabwo tuzigera tugerwaho n'icyo gihano. |
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
Original file line number | Diff line number | Diff line change |
---|---|---|
@@ -1,7 +1,22 @@ | ||
--- | ||
title: Icyigisho | ||
title: Ubuhamya bwa Rubanda | ||
date: 07/11/2024 | ||
--- | ||
|
||
### Turacyari gukora aya migisho | ||
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center> | ||
"Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: 'Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga.'" (Yohana 7:37, 38). | ||
|
||
Yohana yanditse incuro nyinshi aho Yesu yagiye yivuga ubwe ashize amanga, avuga uwo ariwe, n'icyo yaje gukora muri iyi si. | ||
|
||
Imirongo tubonye haruguru yo muri Yohana 7:37, 38, ni ikindi gihamya cy'ibyo Yesu yivuzeho ubwe n'icyo azakorera abo bose baza aho ari. Ibyo nabyo ni ibihamya bitangaje yivuzeho. | ||
|
||
`Igihe Yesu yabwiraga Abayuda bari baje mu minsi mikuru y'ingando, abenshi mu mbaga y'abantu bari bateraniye aho babyakiriye bate? Soma muri Yohana 7:37-53.` | ||
|
||
Bamwe bavuze ko ari Umuhanuzi mu bakera nka Mose (soma Gutegeka kwa Kabiri 18:15-19). Abandi batekereje ko Yesu ariwe Kristo. Ariko ibyo byabyukije impaka z'uko Mesiya ataturuka I Galileya, kandi ko agomba kuba akomoka mu gisekuru cya Dawidi, na none akaba yaravukiye i Betelehemu, nyamara ibyo byose byari ukuri ku bijyanye n'inkomoko ya Yesu (bigereranye n'ibivugwa muri Matayo 1-2), nubwo ibyo benshi basaga n'abatabizi! | ||
|
||
Ndetse n'abategetsi bashatse kumufata bazitiwe nawe n'imvugo ye itarangwamo ubwoba na buke. Abafarisayo bashubije abategetsi bababaza ikindi kibazo: "Mbese mwabonye mu batware cyangwa mu Bafarisayo hari n'umwe wigeze amwemera?" (Yohana 7:48). Icyo kibazo cyahaye Yohana amahirwe yo kuzana Nikodemu, kuko Nikodemu yari yaramaze guhura na Yesu, yashakishaga uburyo bwo kumurinda ingenza zabo. "Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza atabanje, kumwumva no kumenya ibyo yakoze" (Yohana 7:51). | ||
|
||
Mbese Nikodemu yigeze yemera Yesu ko ari Mesiya? Nubwo ibyo bitagaragazaga ko yamwemeye, hagati y'icyo gikorwa n'ibyo yakoze Yesu amaze gupfa (soma muri Yohana 19:39, 40), Bibiliya iduha igihamya gikomeye cy'uko Nikodemu yari yaramwemeye. | ||
|
||
Ubwo rero ni ukuvuga ko igisubizo cy'ikibazo cyabo cyari yego, muby'ukuri twavuga ko ari umwe mu Bafarisayo wamwemeye, akamwizera. | ||
|
||
`Soma muri Yohana 7:49. Ni iki abakuru b'Abafarisayo bavuga cyagaragaje guhinyura imbaga nyamwinshi yakurikiraga Yesu? Ni irihe somo natwe twakura aho ngaho?` |
This file contains bidirectional Unicode text that may be interpreted or compiled differently than what appears below. To review, open the file in an editor that reveals hidden Unicode characters.
Learn more about bidirectional Unicode characters
Original file line number | Diff line number | Diff line change |
---|---|---|
@@ -1,7 +1,18 @@ | ||
--- | ||
title: Icyigisho | ||
title: Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa | ||
date: 08/11/2024 | ||
--- | ||
|
||
### Turacyari gukora aya migisho | ||
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center> | ||
"Soma mu gitabo cya Ellen G. White cyitwa: "Uwifuzwa Ibihe Byose", ibice byacyo byitwa: "Ibyabereye I Galileya" pp. 298-308; na "Hanze y'Urusengero" pp. 487-492 (ingeri ya 2018). | ||
|
||
"Twajya kuri nde?" Abigisha b'Abisiraheri bari barigize imbata z'imihango yabo. Abafarisayo n'Abasadukayo bahoraga bahanganye. Kuva kuri Yesu byari ukwiroha mu bantu bihambiraga ku mihango n'imiziririzo, ndetse abantu baharaniraga ikuzo ku bwabo. Abigishwa bari baraboneye amahoro n'umunezero mu kwemera Kristo, kuruta mu mibereho yabo ya mbere. None se bari kubasha bate gusubira ku bantu batoteje ndetse bakagirira nabi Inshuti y'abanyabyaha? Bari barategereje Mesiya igihe kirekire; ariko yari amaze kuza, ku buryo batashoboraga kumusiga ngo basange abantu bashakaga kumwambura ubuzima, ndetse bakabatoteza kubera gukurikira Yesu. | ||
|
||
"Twajya kuri nde?" Ntabwo ari ukureka inyigisho za Kristo, amagambo y'urukundo n'impuhwe, ngo bajye mu mwijima wo kutizera, no mu byaha by'isi. Mu gihe Umukiza yangwaga n'abantu benshi bari barabonye ibikorwa bye bitangaje, Petero yerekanye kwizera kw'abigishwa, agira ati - "Uri Kristo, Uwera w'Imana." Igitekerezo cyo kuba babura ukomeje imitima yabo cyabateye ubwoba n'umubabaro. Kubura Umukiza byari nko kuzimirira mu nyanja irimo umwijima n'umuraba."-Ellen G. White, (_Uwifuzwa Ibihe Byose_), p. 307(ingeri ya 2018). | ||
|
||
**IBIBAZO:** | ||
|
||
`Mu itsinda ryanyu, nimuganire ku kibazo gikomeye kijyanye n'uburyo abantu bamwe, igihe bahawe igihamya kibahamiriza ko Yesu ari Mesiya, n'ukuri kwa Gikristo, babyakirana umunezero, ariko ukibaza impamvu abandi bahabwa igihamya nk'icyo, bakacyanga?` | ||
|
||
`Ni ukuhe kuri kwaruta kumenya ko Yesu Kristo yapfiriye ibyaha byacu. Nyamara se, uko kuri kw'ingenzi twaba twarakumenye biturutse kuki? Twaba twarakumenye bivuye mu bumenyi buhanitse bwa siyansi, ku mategeko agenga ibyaremwe, ku iyobokamana karemano, mu gushyira mu gaciro se, cyangwa mu zindi mpamvu? Mu kuri, mu gihe ibyo bintu bishobora gutuma twizera Imana Umuremyi, impamvu nyamukuru, nubwo ibyo byose bitaba bihari, cyaba kimwe cyangwa byose, nta bishobora kutwigisha ukuri dukeneye kumenya, uko kuri kukaba ari uku: Kristo yapfiriye ibyaha byacu. Ni iki uko kuri ko muri ubwo butumwa bwose, ndetse no mu mahame, bitatuyobora ku kintu kimwe cy'ingenzi dukeneye kumenya - kutwigisha ibyerekeye uburyo ari ingenzi kugira Bibiliya ishingiro kandi yonyine ku kintu kirebana no kwizera?` | ||
|
||
`Ni ukubera iki ari ingenzi ku kwizera k'umuntu kwibuka ibintu byose Imana yamukoreye mu mibereho ye yose.` |
Oops, something went wrong.